Umuyaga n'izuba
21/10/2011 22:51
Umuyaga n'izuba |
![]() Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti « ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we uzindusha. » Izuba riremera. Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa muntu aherako arayikomeza n'amaboko yombi, yanga kuyirekura. Hanyuma izuba riracana cyane; ubushyuhe buramwica, aherako yikuramo ikanzu, ashaka aho igicucu kiri agira ngo yikingemo. ![]() Izuba riti «nturuzi rero ko koroshya biruta gukoresha kiboko ? » « Akagabo gahimba akandi kataraza. » |