umushwi n'akayongwe

19/10/2011 12:40

 

 
Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye
kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza."

Umunsi umwe gahura na ko, kagiye gutoragura. Akayongwe karaseka cyane, kuko kali kabonye ako gashwi kizanye. Kati: "mbese icyakuzanye ni iki?" Agashwi kati: "nabonye hali umunsi mwiza, ndiyizira. Mama ahora ambuza, kuko amfitiye ubwoba ngo nzapfa. Aliko jye nkamuseka."

Akayongwe kati: "ni neza kugira utyo! Iyo ntakubona, sinali kukuralira !" Kakikubitaho, karakaniga. Agasuzuguro gashilira aho.

Uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeli.