UMUKOBWA WARONGOWE N’UMUGABO YARI YARABENZE

28/08/2017 18:12

Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Munyana. Munyana amaze kuba inkumi, yiha kubenga uje kumusaba wese.  Ngo arashaka usa na se cyangwa se  usa na nyina.

 

                                        Bukeye haza umuhungu, Munyana aramubenga. Umuhungu ataha ababaye. Amaze kabiri, asubira yo, umukobwa nanone aramubenga. Umuhungu arataha. Aza guhura n’umutwa, uwo mutwa aramubaza ati: shahu ko ufite agahinda ni iki? Umuhungu amubwira ikimubabaje. Umutwa ati: mukuzaniye wampemba iki? Undi ati: nzaguha icyo ushaka cyose. Nuko umutwa arakugendera n’iwabo w’umukobwa, arasuhuza. Umukobwa amuha intebe. Umutwa yanga kwicara. Amuha inzoga, umutwa arayanga. Umukobwa aramubwira ati: nabonye abashyitsi benshi, wowe uranyobeye. Munyana aragenda yiyicarira mu muryango afata agaseke araboha. Bimaze umwanya, Munyana ajya gutekerera itabi uwo mushyitsi, naryo araryanga. Umukobwa ati: ko wananiranye, byose ukabyanga, urashaka iki? Umutwa ati: ndashaka ako gaseke uboha. Umukobwa ati: aka gaseke kavuye muri uru rugo, ni kimwe nuko nanjye naba nduvuyemo.  Umutwa aricecekera. Sinzi uko umukobwa yanyarukiye mu gikari, asiga agaseke aho. Umutwa abonye umukobwa atirimutse, ashikuza agaseke, amaguru ayabangira ingata, ariruka. Umukobwa agarutse asanga agaseke kagiye n’ umutwa yarunduye. Munyana ati: nta  wundi wagatwaye, ni wa mutwa wari aha. Nuko Munyana amwirukaho. Umutwa akarenga umusozi undi ahinguka. Barinda kugera iwabo  wa wa muhungu wazaga gusaba uwo mukobwa akamubenga. Umutwa ahereza agaseke uwo muhungu. Umuhungu abonye uwo mukobwa atungutse mu rugo, yiruka ajya mu nzu, agirango umukobwa amusange yo. Nkuko  umukobwa yagakurikiye agaseke, arinjira, amusanga mo. Munyana ageze mu nzu, umuhungu aramukacira. Baragigira, umuhungu aratinda aramuganza. Umukobwa amaze gucogora ibyo kurwana abifasha hasi, ahebera urwaje. Nuko umuhungu aramurongora. Amaze  kumurongora, umukobwa arwana ashaka gusubira iwabo. Umuhungu amufungira mu nzu amubuza gusohoka. Munyana abonye amaze iminsi, aracururuka, ntiyaba agishaka gusubira iwabo acitse. Bityo atungwa n’uwo yari yarabenze. Ka gaseke arongera arakaboha, arakuzuza. Umuhungu abonye umukobwa yamenyereye atakimucitse, agororera wa mutwa. Hashize iminsi, umugore arasama, arabyara. Arongera asama indi nda, abyara umwana wa kabiri.

Amaherezo, Munyana yibuka kujya kuramutsa iwabo, kubiyereka no kwerekana abana be. Umugabo ashaka inzoga n’inka. Bashyira nzira, bajya kwa Sebukwe. Bahetse abana, bashoreye n’inka. Sebukwe na Nyirabukwe bababonye, barishima cyane, barara inkera. Bamaze gushirana urukumbuzi, Munyana n’umugabo we barataha.  Munyana abana n’umugabo we, baratunga, baratunganirwa.