UMUKOBWA KAZUBAZUBA AKIZWA N’AGASIGA K’IMANA

28/08/2017 12:51

Kera habayeho  umugabo.  Ashaka umugore babyarana umwana umwe w’umukobwa, bamwita Kazubazuba. Biratinda, uwo mugore arapfa. Apfuye, umugabo azana undi mugore. Umugore ngo ahagere ntiyabyara.  Atangira kwanga Kazubazuba kuko yari mwiza cyane, kandi atari uwe. Nuko  akajya amuvunisha imirimo. Kazubazuba amaze kuba inkumi, ise akajya amutuma kugemurira amata iwabo wa nyina. Mukase akabyemera ku itegeko ry’umugabo we ariko we atabishaka. Bitinze  yigira inama yo kuzicisha uwo mwana kuburyo umugabo we azapfa atabimenya.

 

                                 Umunsi umwe, Kazubazuba agera ahantu h’amayirabiri agemuye amata. Nuko haza agasiga, karamubwira kati: yewe Kazubazuba we, uranyure mu nzira y’igisibe, inzira nziza abanzi bayigutegeyemo. Umwana anyura mu nzira agasiga kamweretse. Atashye, mukase aratangara, akubita agatoke ku kandi ati: urabeshya nzashirwa nkumvishije. Umukobwa bugacya arongera aragemura. Nanone agasiga kamubwira inzira anyuramo abanzi batamutegeyemo. Bimaze iminsi mukase abaza abo yaguriye igituma bataramwica. Abandi bati : ni wowe utamwohereza. Ati : ihorere, ejo nzamwohereza. Bukeye nanone umwana aragenda. Ageze mu mayirabiri, agasiga karaza kati : waramutse, waramutse yewe Kazubazuba ! Nawe ati : naramutse yewe wa gasiga we. Kamubwira inzira abanzi batamutegeyemo. Undi munsi  agasiga karamubwira kati : umare kabiri utagemura, kuko nzaba ntahari ngo nkuyobore. Nzaba nazindutse. Bukeye mukase amwohereje kugemura, Kazubazuba aranga. Mukase aramuhata, undi apfa kwiyahura. Agiye agwa mu gico cy’abishi mukase yamuteze, baramwica.

Agasiga kagarutse, kabunga hose, karamubura. Kagiye kubona kabona aho ibindi bisiga biri. Karahajya. Kahasanga amagufa ya Kazubazuba. Ibisiga byaramuriye, byaramumaze kera. Agasiga gafata amagufa, karayaterateranya, Kazubazuba karamuzura. Ubwo se yari yarayobewe aho umwana we yagiye. Agasiga kamaze kumuteranya, kamushyira nyinawabo. Kamutekerereza uko mukase yamwicishije. Kati : none nguyu. Uzahamagare se w’uyu mwana na bene wabo bandi, n’abo mu muryango w’iryo shyano ryamwicishije, maze ubibatekerereze. Hanyuma  umuzane umubereke nawe yivugire.

 

                                    Nuko uwo mugore, nyinawabo wa Kazubazuba, akoranya iyo miryango yose. Bamaze kugera aho abatekerereza uko mukase yicishije uwo mwana, akaza gukizwa n’agasiga. Ako gasiga k’Imana kari karabanje kujya kamwereka inzira abanzi bamutegeragamwo. Hanyuma naho amariye gupfa, kakaza ku  muzura. Ababyumvise bose barumirwa, bumva ko ako kanyoni atari agasiga gasanzwe ahubwo ko ari intumwa y’Imana. Kuko ariyo irengera abantu bose batagira kivurira. Uwo mugore w’inkozi z’ikibi baramwica. Basigara basingiza Imana yo mwungeri w’ impfubyi.