umuceli

21/10/2011 22:26

 

umuceli
umuceli bawutera aho amazi ali mu bibaya, aliko si mu mugezi hagati. iyo weze barawusarura, bakawuhura, bakawugosora. umuceli weze neza urererana. iyo bamaze kuwugosora, bawuhunika mu magunira, bakawubika ahameze, neza, ukaba wahamara igihe kirekire utononekaye.

umuceli umara igihe gito ku ziko, no kuwuteka biroroha. ufitiye akamaro umubili wacu.
imali iwukomokaho, na yo ifitiye igihugu akamaro kanini.

umuturage utarabona ako kabuto, nagerageze kugahaha, maze na we yigilire ake kalima.