umubyeyi araga abana be

23/09/2011 15:46

Bana banjye, ntimubuze isambu yo guhinga, ubunebwe ni bwo gusa buzabatera.

Umunsi umwe, umubyeyi wali ufite abana benshi, yumvise ko agiye gupfa, arabahamagaza.
Arababwira ati: «mwilinde kugulisha isambu twasigiwe n'ababyeyi bacu. Muli iyo sambu, hahishemo ibintu byinshi.

Igihe cyo guhinga nikigera imvura ihinduye, murajye muli iyo sambu muyihinge. Ntimugasige n'akanya na gato. Niho muzabona ibyo bintu bihishemo !»

Se w'abana apfuye, bajya muli ya sambu.
Barayihinga urwili barumarayo.

Igihe cyo gusarura kigeze amafaranga na bya bintu birabura. Aliko se wali uzi ubwenge, yali yarabahishe ubulyo bazasangamo bya bintu.

Ibintu yashakaga kubabwira bazasanga muli uwo mulima w'ababyeyi, ni ukweza imyaka myinshi, bamaze kuwuhinga wose. Bakaberaho kandi abakungu.

Uhinga umulima we azabona ibyo kulya.
Naho inkorabusa izasabiliza iteka.


Ndi ishami ry'i Kivu ndi Ruvogerantambara sintwarwa n'uwantwaye intorezo.