turate u Rwanda

23/09/2011 15:53

 Intero :
1.
Turate Rwanda yacu itatse inema,
Rwanda yacu nziza gahorane ishya,
Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema,
Hose baraguharanira !...

Inyikilizo :
Rwanda nziza...;
Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga,
Rwanda nziza...
Abawe baguhaye impundu.

2.
Ufite ibirunga nka Muhabura,
Ni cyo gikuru mu birunga by'ino,
Ni wo munara w'uru Rwanda rwacu,
Aho uli hose uba ucyitegeye !...

3.
Twavuga iki se ku mazi magali,
Nka Kivu na Muhazi ya Buganza,
Bulera na Ruhondo byo mu Murera,
Cyohoha inetesha Bugesera.

4.
Hali ubwo se mwageze mu mukenke,
Ngo murore impara n'imparage se,
Hali ubwo se mwageze mu mashyamba,
Ngo murore ingwe n'urusamagwe ?