Nzakunda kujya mw'ishuli

21/10/2011 22:47

 

Nzakunda kujya ku ishuli


Nzakunda kujya mu ishuli, mpigire ubumenyi bwo gufindura ibyanditswe, bityo mbe mvuye mu mubare w'abatazi gusoma no kwandika. Nzahigira imyuga n'ubundi bukolikoli.

Ningera mu ishuli nzitonda nige nshyizeho umwete. Nzajya nsubiza umwigisha ambajije, nsobanuze ibyo ntumvise. Sinzarangaza bagenzi banjye ngo mbabuze kwiga.

Nimara kumenya gusoma, nziga n'ibindi byinshi: imibare, igifaransa, kurondora ibidukikije no kubisobanukirwaho. Nzahigira kwifata neza, mpigire ikinyabupfura no kubana neza n'abandi. Sinzakuza igihagararo gusa, nzongera ubwenge kandi nihatire kujya mbere. Bityo nzigilira akamaro, nkagilire n'igihugu cyacu.