INZIRA Y'URUKUNDO

15/03/2013 13:37



Uhura n'umuntu mutaziranye, mukaba inshuti zisanzwe, mukishimirana mugashiduka mwakundanye urukundo rugeze kure. Agukorera byinshi byiza ukamwimariramo, nyuma akajya rimwe na rimwe agukosereza ukababara ariko ukihangana kuko wamaze kumva utabasha kubaho adahari.

Arakubabaza ukumva ibyiza ari uko wamureka wabigerageza wa mutima ukunda ukabura ubugenda, ukibuka ko ku isi nta mu malayika uhaba ukihangana mugakomezanya.

Hari ubwo akubabaza ugashavura, amarira akaza kwihangana bikanga ukumva ko icyaruta ibindi ari ukubivamo ndetse ukarahira ko utazongera gukunda ukundi, ukumva icyemezo uragifashe ntuzongera kwizera undi ngo mukundane.

Nyuma y'igihe runaka undi araza mukamenyana, akagutega amatwi akakwereka ko akwitayeho ugashiduka watangiye kumubona nk'umuhoza wakwibagiza kandi akaguhanagura amarira warijijwe n'uwa mbere. Aha niho uzasanga mutangira gukundana ukajya uririmba ya ndirimbo ya Knowless ngo "Wari uri he kera kose?".

Birakugora kugirango umwizera umwiyegurire kubera igikomere uwa mbere yaguteye, nyamara uko aguha igihe, akakwitaho kandi akagutetesha ni uko ugenda umwizera ukazashiduka waramwimariyemo wese.

Nyamara hari ubwo bishobora kubaho nawe akakubabaza, ukumva umutima ushenguwe n'ishavu noneho bikakurenga ukumva ibyo gukundana ubyanze urunuka ariho uzasanga umuntu avuga ngo urukundo ntirubaho, rurababaza... Nshuti yanjye ntaho wacikira URUKUNDO n'ubutaha uzabyibonera.

INAMA: Niba umukunda mufate neza umwiteho, naguhemukira uce bugufi wibuke ko n'ubwo yakosheje agukunda. Wikumva ko kumubabarira bikwiye kwitonderwa no kumubera umutwaro. Nazigusaba wishime ko abikoze uhite umubabarira burya nibwo imbabazi azazibona nk'impano ikomeye umuhaye! Natanazigusaba uzamwibwirire ko umubabariye, erega uba umuhaye urugero rwiza akigaya akanumva ko hari icyo akwiriye guhindura.

Bimwe yagukoreraga byiza se ntiyabiterwaga n'urukundo? Si malayika arakosa kuko ni umuntu w'imbaraga za kimuntu. Nyamara wasanga nawe utari shyashya! Kuki se wumva ko wa muntu wagukundaga akakuryohereza atari wowe watumye amera uko ameze ubu akumva asigaye atakigushaka?

Niba wamukoshereje se wowe kuki utinda kumusaba imbabazi? Nta gisebo kirimo munywanyi ahubwo birakubahisha!

Nibijya biba ngombwa ukumva wamureka sinakurenganya ariko nukundana na batatu, bane, batanu bitaguhira, uzibuke no gutekereza kuri wowe ubwawe, bishoboka cyane ko waba udashobotse...

URUKUNDO NI RWIZA KANDI NTA CYIZA WAGERAHO UTAGIHARANIYE, KITAKUVUNNYE, UTIHANGANYE, UTACYEREKEJEHO UMUTIMA.