inka ya nyangara

19/10/2011 12:34

.

Kera hali umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu.
Yali atunze inka imwe gusa.
Aliko nta mwana yagiraga.
Igihe agiye gupfa, abura uwo araga ya nka.
Agiye gupfa abwira abagabo ati:
"iyi nka yanjye nimuyilya muzayishyura iteka maze gupfa."
Abagabo bati: " tuzakwishyura iki utakiliho ?" Nawe ati: " iteka Iyose mujye mundilira."
Na bo bati: "oya, nta mugabo wo kulira. "
Abwira abagore, bati: "yiduhe tuyilye.
Twe n' abana bacu tuzakwishyura iteka."
Abagore n'abana barayilya.
Barangije baralira.
Nuko Nyangara yishyurwa atyo.
None umwana aralira ngo alishyura inka ya Nyangara.