IMPYISI YASHATSE KURONGORA INZOBE

21/04/2018 14:00

Umunsi umwe, impyisi yagiye mu rufunzo kwishakira icyo irya. Ihageze ihasanga abakobwa beza b’inyamaswa yitwa inzobe. Ibakubise amaso irishima cyane iti : Naje nshaka utwo rya none niboneye abana beza kandi ntibakincitse. Aho itahiye, ibwira se na nyina iti : nabonye abakobwa beza mu ishyamba, murajye kubansabiramwo umugeni. Ise arayibwira ati : Ninde wakubwiye ko dushyingirana n’inzobe ? Uyobewe ko abageni bacu tubakura mu mpyisi zene wacu ? Iyo mpyisi ishaka umugeni y’ungamo iti : Nabonye abakobwa beza baruta zene wacu, nibo nshaka gusa. Se abyumvise ati : Abana b’ubu ntibagishoboka, umuco wabakurambere barawutaye. Nuko se ati : Nzapfa kujyayo ubwo ubintegetse. Hashize iminsi, iyo mpyisi se, ireba izindi ziyiherekeza. Nuko zirikora zijya iwabo wab’abakobwa.

 Zigezeyo ziravunyisha, barazinjiza baziha ibyicaro. Impyisi nkuru iraterura iti : Ubundi impyisi n’inzobe ntidusanzwe duhana abageni.Ariko umuhungu wanjye yahuye n’abakobwa bo muri uru rugo, arabakunda aza ambwira ngo atababonyemwo umugeni, ibyo gushaka yabizinukwa.Yungamwo iti : Ibyuko tudasanzwe dushyingirana ibyo ntacyo bigitwaye kuko amajyambere yaje akazana ubusabane mu nyamaswa zose. Umukuru mu nzobe ziteraniye aho arasubiza ati : Koko abakobwa beza turabafite, kandi kubashyingira ntitubyanze, ariko dufite abakobwa benshyi. 

None uwo mushaka muri bo ni uwuhuhe ? Ya mpyisi ishaka umugeni yari yahekeje se nuko iramwongorera iti : Umukobwa nshaka ni ufite ikibibi kw’itama, n’utubere dushinze n’amaguru ameze nkay’inyana y’umutavu. Ya nzobe isabwa umugeni irasubiza iti : Koko uwo mukobwa ndamufite kandi ndamubemereye. Nimutahe rero muzaba mugaruka gutebutsa munzaniye n’inkwano. Impyisi zimaze gutaha, inzobe zisubiraho ziti : Turashyingira ziriya mpyisi tube duhumanye.Naho kuvuga ko amajyambere yakuyeho kirazira, ayo ni amayeri zidushyiraho.Ubwo se impyisi irongoye inzobe, abana bazo bazaba bwoko ki ? Indi nzobe nkuru iravuga iti : Ziriya mpyisi turazima umugeni, zizaturye. Indi nzobe iravuga iti : Ntitwiteranye naziriya mpyisi, tuzemerere umugeni, ariko umunsi w’ubukwe tuzazihende ubwenge tubwice. Inzobe zose ziti : Iyo ni inama yakigabo, turayemeye. Hashize iminsi, impyisi zigaruka gutebutsa no gutanga inkwano. Abasangwa barazakira, inkwano barazishima. Hanyuma babwira abakwe bati : Igisigaye nuko umukwe yazaza gutahira.Impyisi zimaze gutaha, inzobe zibaza yayindi y’azigiriye inama yo gutanga umugeni, ngo zititeranya n’impyisi ziti : Duhishurire ya mayeri wadukinze. 

Bizagenda bite kugirango dutange umugeni kururimi kandi mubyukuri tudafite umugambi wo kumwohereza mu mpyisi ? Iyo nzobe y’amayeri ibwira izindi iti : Mwese uko muri hano,buri wese nagende adushakire ihene ,azayituzanire ku munsi impyisi zizatuzaniraho umukwe aje gutahira.Ubukwe buraye buri bube,muzazane izo hene.Zimwe tuzazibaga,inyama zazo tuzimanike mu nzu y’ubukwe kugirango zizahumurire impyisi.Izindi hene tuzazizirike mu kiraro ,aho impyisi zizaba zizirora igihe zizaba ziriho zivuga imisango.Impyisi ziherekeje umukwe nizimara kwicara ,zihumurirwa n’inyama kandi zireba ihene imbere yazo,nizishobora kunesha amerwe yazo ntizigire icyo zikora,tuzemere tuzishyingire. Nimuhumure ariko ibyo ndabizi ntizizabishobora.

Umunsi wo guherekeza umukwe ugeze, Impyisi ziza kwa sebukwe w’umukwe. Zihageze zisanga bazisasiye ibirago, baziteguriye nibyo zinywa.Nuko imisango itangiye, umukwe mukuru abwira umusangwa mukuru ati : Muragahorana Imana mwa bagabo mwe.Twabasabye umugeni muramuduha, none dore umukwe wanyu aje gutahira. Impyisi zayiherekeje, aho gutega amatwi iyo misango, zimwe zari zikanuriye cya kiraro kiziritsemwo ihene.Izindi zariho zishoreza, umwuka uturuka ku inyama zari zimanitse muri iyo nzu.Umukwe mukuru arangiza kuvuga ijambo nawe yatangiye guteshaguzwa. Abasangwa bamaze kubona iyo myifatire y’impyisi, zatwawe n’amerwe aho kumva ijambo ryabazanye, batangira kuryana inzara babaseka.Nuko impyisi nkuru iti : Ntararangiza kuvuga ijambo ryanjye no kumva igisubizo cy’umusangwa mukuru, hari icyo ngirango mbanze nibarize ariko ntimunseke.Inzobe ziti : Tuguteze amatwi. Impyisi iti : ziriya nyama n’izinka cyangwa n’iz’ihene ? Inzobe zisubiza ziseka ziti : n’iz’ihene. Bimaze akanya indi mpyisi irabaza iti : amagambo si ugutaruka, iriya hene y’igihuga n’iy’umukara zipfana iki ? Inzobe zirayisubiza ziti : Gihuga ni nyina wa musheru. Bigeze aho, impyisi nkuru ibwira abasangwa iti : Mumbabarire ngiye hanze kwihagarika.Igisohoka, irembuza zene wayo zirayikurikira .Zigeze hanze, irazibwira iti : Umva Basha, mbagire inama yakigabo.

 Iby’ubukwe nimuze tubireke, dusubire munzu, twitwarire ziriya hene na ziriya nyama, umugeni tuzaba tumushakira ahandi.Ya mpyisi y’umukwe yari yaje gutahira iravuga iti : Nanjye niyo migambi nari nagezeho ndora ziriya hene ariko ndaceceka nanga ko munseka. Ni jye warubabaye umugeni ndamuretse, muze turagane maze tuze gusimbukira rimwe, ntihagire inyama n’ihene dusiga.Impyisi nkuru irazibwira iti : Inama niyo. Ni muze dusubire mu nzu, maze mwicare neza, nimubona mpagurutse namwe muhaguruke. Nuko ziraza no mu nzu, zitaricara, iya mbere iba ishikuje ihene, zose zisimbukira rimwe. Zihubuza ihene n’inyama, ziriruka. Inzobe inkwenene zirayiha, zibwira yayindi yari yarazigiriya inama ziti : Turakwemeye rwose uri umunyabwenge.Impyisi turazikize kandi nta mwana wacu zijyanye .Nguko uko amerwe y’impyisi yazibujije umugeni w’inzobe. 

Si jye wahera hahera umugani.