IMPYISI IZIRA UBUSAMBO BWAYO

21/04/2018 13:57

Kera kose, impyisi yaziranaga n’abantu, aho inyuze bakayiha induru ngo Bihehe yateye.Umunsi umwe, ijya Ibwami kubaza icyo izira. Igeze yo iravunyisha. Umwami ati: Iryo shyano se rije hano rite. Arongera ati: Nimuyinjize numve ibyo ivuga. Impyisi igeze imbere y’umwami irapfukama, ikoma yombi ibwira Umwami iti: Gahorane Imana Mwami w’Urwanda. Niwowe nyiri iki gihugu. Ingabo zawe ziranzira aho nyuze hose zimpa induru none ndagirango umbarize icyo nzira. Umwami arayisubiza ati: Numva ngo uzira ubusambo bwawe, ngo amatungo magufi yose warayamaze mu gihugu. Impyisi iti: Nyagasani, urwo ni urubwa rwa rubanda. Umwami arayisubiza ati: Niba bakubeshyera, ngiye kukugerageza mbyibonere. Nuko umwami ategeka ko bayihambira mu ruhanga umurizo w’intama ikivirirana amaraso, maze ejo bundi uzagaruke hano ungarukaniye icyo gisembesembe, nzakubwire icyo rubanda ikuziza. N’uko impyisi bayambika igisembesembe ku ruhanga, isezera umwami irataha. Igitirimuka aho itangira kumva amaraso y’igisembesembe ayimanuka kuzuru no mu kanwa, nuko itangira kugenda iyamiraza. Bitinze iricara irigata cya gisembesembe. Ibyo kurigata birangiye iti: Ntacyo nkera, ndabizi urubwa rwa rubanda ntacyizarubuza. Nuko cya gisembesembe iritonda irakirya irakimara. Imaze kurya icyo gisembesembe yumva gusubira Ibwami birangiye, yiyemeza kwishakira ubundi buzima. Impyisi yaratekereje iti: Abantu dupfa ko rya amatungo yabo, none kuva ubu ngiye kureka kurya inyama nige kurya ibitunga abantu.

Nimbimenyera ubwo ntacyo nzaba ngipfa n’abantu, ntibazongera kumbona ngo bakome induru.Ikuvira aho rero, iragenda ifata isuka ihinga umurima w’uburo.Bumaze kwera, irabugesa, irabuskya, ifu yabwo iwuvugamwo umutsima nuko irarya.Itamiye isanga umutsima usa nk’urimwo umusenyi. Igize ngo imire, birayinanira irawucira iti: Iyi ndyo y’abantu irananiye. Bukeye ijya mu gisambu gusoroma utuboga yibwira iti: Utuboga turororshye ntitunanira kutumira nk’umutsima w’uburo.Nuko iragenda irasoroma, irateka irarya.Za mboga zikigera munda, zirayitumbisha, ziyicamwo zirayihita. Impyisi ibibonye iti: Nubundi nirenganyaga, akaboga k’inyama niko kangwa neza.Ikimara kuvuga ibyo, yigira inama yo gusuhuka ishaka icyayitunga.

Impyisi iragenda igera i Bumbogo, ihura n’umushumba w’inyambo z’umwami, iramubwira iti: Niriwe ubusa, nje kukwihambaho, ntituribukiranuke. Umushumba ati: Niba ushaka ibyo urya ngwino nkwereke aho biri naho jyewe nushaka kunsagarira turarwana dukizwe na mbuga.Umushumba ayijya imbere, no mu mpinga y’umusozi, ayereka umubande uteraniyemwo amahene menshi. Nuko impyisi irasutama iti: kariya gasekurume ndagakaraba nkagire itama rimwe nako kariya kabuguma nkikuze. Igiye kumva, yumva induru iravuze ngo: Dore Bihehe bihekura ababyeyi yaduteye. Abahinzi bari mu mirima, bafata amasuka n’imihini baza biruka barayica.Nuko impyisi ibura ityo icyayikiza Ibwami no muri rubanda, izize ubusambo bwayo.

 Si jye wahera hahera impyisi.