IMBWA IHAKWA N’INGWE

21/04/2018 13:54

Umunsi umwe imbwa yagiye guhakwa ku ngwe y’ingore. Iyo ngwe yari afite ibibwana bitatu. Nuko ingwe ibwira imbwa ati : ngiye kuguha umurimo uzajya unkorera. Ujye umenyera ibibwana ntibizagire icyo biba uhari. Ninjya guhiga ngiye gushaka ikintunga n’ ikigutunga na we, ujye usigara ku bana ubamenye. Nubona mvuye guhiga ujye unzanira abana mbonse. Buracya, ingwe izinduka ijya guhiga, igeze yo iravumbura, yica inyamaswa irayizana. Imbwa ibonye ingwe igeze mu rugo iyizanira ibibwana byayo ngo ibyonse. Ingwe isubirayo ntiyabona umuhigo, itahira aho gusa. Imbwa iraburara, bukeye ingwe isubira guhiga. Imbwa yumvise inzara imaze kuyinoza ijya gushaka amagupfa yo kuguguna. Imbwa igenda iyashaka irenga umusozi. Iratinda igera ahari amagupfa menshi irayahambira irayatahana. Igiye kubona, ibona igupfa riragiye rihitana umutwe w’ikibwana kimwe cy’ingwe. Iriruka isanga ikibwana kigisambagurika iragisonga iragitaba, agahanga irakarya.

 Aho ingwe itahiye, imbwira imbwa ngo nimuzanire abana bonke. Imbwa izana uwa mbere imusubizayo izana uwakabiri imusubizayo, igarura wawundi wa mbere. Ingwe irishima ngo Nyarubwana ayirerera neza. Imbwa ibonye ingwe isubiye guhiga, nayo yisubirira kuri ya magupfa yayo. Igufwa rirataruka rihitana umutwe w’ikindi kibwana. Nacyo imbwa iragisonga irakirya. Bitinze ingwe iza gutaha ivuye guhiga. Ibwira imbwa iti : nzanira abana bonke. Nuko imbwa ijyana ikibwana cyari gisigaye. Kironka, kimaze guhaga, imbwa irakijyana iragicugusa, kiruka ibyo kimaze kunywa. Irakizana kuri nyina, ingwe iracyonsa yibwira ko ari icyakabiri cyonka. Kimaze guhaga, agisubizayo na none iragicurika, iragicugusa kiruka ibyo cyanyoye byose cyongera gusonza. Agisubizayo bwa gatatu kirongera kironka. Ingwe iti : ngaho jya gusasira abana baryame.

 Bukeye ingwe ijya guhiga, imaze gutirimuka, imbwa ijya ku magufa irayamenagura igufwa rirataruka rigwa mu jisho ry’ ikibwana cy’ingwe cyari gisigaye. Iriruka isanga ikibwana cyapfuye iti : nanjye ndapfuye sinkira nyina w’ibi bibwana. Nuko imbwa iriruka irenga imisozi itatu, igeze mu bapfumu iti : nimumpishe. Nishe ibyana by’ingwe none nyina irankurikiranye kunyica. Umupfumu ayihisha mu mutiba.

Ingwe itashye isanga ibyana byayo byose byapfuye. Igiye kureba imbwa isanga yahunze, yigira inama yo kuyikurikira ngo niyibona iyiryoze ibyana byayo. Igeze kuri wa mupfumu wahishe imbwa iramubaza iti : nta mbwa inyuze aha yiruka ? Umupfumu ati : ntayihari. Ariko genda nugera mu rutoke urebe niba ntaho babagiye inka. 

Niba hari amayezi urayihasanga, kuko imbwa zidatana na amayezi. Ariko ubwo ntacyo mvuze, ube wumvise mutima muke wo mu mutiba ! Imbwa yumvise bavuga amayezi, aho kwita kuri ayo marenga umupfumu ayiciriye, irarukira ayo mayezi. Iti : natanzwe. Iva mu mutiba aho yari yihishe, itera izuru yumva irahumuriwe, yiruka ijya mu rutoki gushaka aho amayezi y’inka ari. Ikigera mu rutoki, isanga ingwe nayo yaharaye. Ingwe ikiyikubita amaso iti : nkaha ni he wa mbwa we ! Iragungira, iyifata ku gakanu, irayica ihorera ibibwana byayo. Ng’ aho aho inzigo y’imbwa n’ingwe yaturutse.