IMBWA IBURA UBUHAKE MU NYAMASWA IKABUBONA KWA BUGURUBUBIRI

21/04/2018 13:51

Umunsi umwe imbwa yagiye guhakwa ku nzovu. Imbwa ibwira inzovu iti : nubwo nje kugushakaho ubuhake, mpakwa n’umugabo utagira ubwoba. Inzovu iti : ubona nakangwa n’iki? Imbwa iti : nzemera mbyiboneye. Buracya imbwa iragenda yikinga ku gihuru, inzovu igiye guhita, imbwa iramoka, inzovu iyumvise iragungira, yikoza mu kirere ijya kugwa kure y’icyo gihuru. Imbwa iti: ndakubonye, uri ikinyabwoba, uwampaka si umeze nkawe. Hanyuma ijya guhakwa ku ntare. Igezeyo irayibwira iti : jye kugusaba ubuhake ariko nshobokana n’umugabo utagira ubwoba. Intare iti: ndi umugabo sinkangwa n’ubusa. Imbwa iti : nanjye ni ibyo nshaka. Imaze kumva ibyo, iragenda na none ijya kwihisha mu gihuru, intare iraza, igera iruhande rw’igihuru, imbwa iramoka. Intare ikiyumva irazimiza igenda itontoma igwa kure y’igihuru. Imbwa iti: ntabyawe, ndagiye, sinahakwa n’umugabo w’igikange nkawe. Imbwa imaze kubibona iti : ubanza inyamaswa zose ari ibikange. Iti : nshigaje kugerageza ku ngwe ndore. 

Iragenda nanone yihisha mu kindi gihuru. Hinga ingwe ize kuhaca igomagoma. Imbwa iyibonye iti : hinga dore. Iramoka. Ya ngwe ngo iyumve ka gasuzuguro kayo kayivamwo iraguruka igenda ibwejagura igwa kure y’igihuru. Imbwa iribwira iti : ntaby’inyamanswa zose n’ibinyabwoba, ahasigaye ni ukugerageza kwa bugurububiri. Bukeye Imbwa irakugendeye igera ku rugo rw’umuntu, Iravunyisha, bati : gumya uze. Iragenda ibwira nyiri urugo iti : ndashaka ubuhake. Umugabo ati : uhakwa uzi gukora iki ? Imbwa iramubwira iti : imirimo isanzwe yose ndayizi. 

Nyiri urugo ati : genda bakwereke aho urara ejo tuzavugana. Bukeye imbwa ibonye wa mugabo agiye ku irembo, iragenda yikinga munsi y’umugina wari hafi y’inzira. Umugabo ageze hafi y’umugina, ya mbwa irasama irarohora imoka cyane. Wa mugabo ayumvise ati : gapfe gapfe, wa gikoko we. Akaraga icumu rye igihe agiye kuriboneza ya mbwa nayo iramutanguranwa iti : uramenye ntuntere icumu ndi wa mugaragu wawe icyo nashakaga ni icyo. Nari narasabye ubuhake ku nyamaswa zose mpakurwa n’uko ari ibinyabwoba. Ngaha nabona umugabo ukwiye kumpaka. Bugurububiri niwe utagira ubwoba niwe ngiye kuyoboka jyewe na zene wacu zose. Nguko uko imbwa zaje guhakwa ku bantu kuko batagira ubwoba nk’inyamaswa. Koko, na zimwe z’inkazi dutinya, burya zirusha abantu ubwoba.