IGISIMBA NYAMUJIJIMA KIZIRA KWIMENERA IBANGA

21/04/2018 13:47

Habayeho igisimba cyitwa Nyamujijima, cyiyubakira inzu nziza mu ishyamba. Kumanywa kikajya guhiga abantu, nimugoroba kikazana intumbi zabo muri iyo nzu, kikarara kizirya. Bukeye Nyamujijima izinduka ijya guhaha. Imaze gutirimuka aho, haza umugore ushaka ubuhake ari kumwe n’akana ke k’agahungu. Uwo mugore ageze kuri urwo rugo arahamagara, abura umwitaba, yinjiye asanga nta muntu uharangwa. Yiyemeza kuhaguma ngo ategereze bene urugo, abake icumbi. Nuko atangira gusukura mu nzu, bateka kubyo bazanyeho impamba. Bimaze gushya bararya we n’umwana we. Barangije bajya kwihisha ku rusenge, kugirango barebe bene urugo abaribo. 

Batabasanga hasi bakaba babagirira nabi. Bumaze kwira, cya gikoko Nyamujijima kirashyira kirabunguka. Kigihinguka gisanga iwe harakubuye, birakiyobera. Kirahamagara kigirango cyumve niba hari umushyitsi uri mu nzu kivuga kiti: mhuu, noneho ku numva iyi nzu yanjye inuka uruntu-runtu! Ubwo cyari cyikore intumbi y’umuntu cyishe, kije kuyirya. Kirakomeza kirahamagara kiti: ye we uwantura? Kirisubiza kiti : Uwantuye se si uyu nikoreye, na wawundi nariye ejo cyangwa se wa wundi nariye ejo bundi. Nuko kirinjira gikubita intumbi hasi, gitangira kuyirya. Kirangije kijya kuryama ku buriri bwacyo. Kihageze gitangira kwayura, hanyuma kirivugisha kiti: mbese nk’uku ndara nasamye, kubera intumbi z’abantu ziba zuzuye mu nda, uwajugunya intosho icanye muri uru rwasaya rwanjye, ubwo hari ikindi si ugupfa ! Nuko kimaze kubivuga kiraryama kirasinzira. Gitangiye guhirita, wa umugore ku rusenge n’akana ke barahengeza, babona cya gikoko iyo gisinziriye cyaka umuriro mu kibuno. 

Bwarakeye, gisubiye kujya guhaha, wa mugore wo kurusenge aramanuka arongera atunganya urugo ategura n’ibimutunga we n’akana ke. Bamaze kurya bisubirira ku rusenge. Hashira iminsi babigenza batyo, bagitekereza uko bazabigenza. Bigeze aho biyemeza kuzicya icyo gikoko no kukizungura muri urwo rugo rwacyo, ngo babone aho bibera. Uko bazabigenza, icyo gikoko cyari cyarabibibwiriye.

Bugorobye, wa mugore acanira intosho. Hanyuma yohereza umwana hanze ngo nabona kije aze kumubwira. Umwana abonye kigeze mu irembo gihirita cyikoreye umupfu, agaruka yiruka, abibwira nyina ati: ngiki kiraje. Kirinjira n’umupfu wacyo, kiramurya. Kirangije kiraryama, kirasinzira cyasamuye urwasaya rwacyo nkuko bisanzwe. Icyo gihe wa mugore aronjoroka ateruta ya ntosho ishyushye yari icaniye ku mashyiga, ayijugunya mu rwasaya rwa cya gikoko. Gishigukira hejuru gitontoma kiti : ororoooo, ndapfuye ndapfuye, iryo navuze riratashye. 

Nari narabikenze ko iyi nzu irimwo umuntu, none ahoreye bene wabo nariye. Mugihe gisambagurika, kibona wa mugore agihagaze hejuru. Kiramubwira kiti: wa mugore we mbaga unkuremwo ibintu byanyu nariye. Arakibaga agikuramwo abantu n’amatungo. Bimaze kuva mu nda byose, igisimba Nyamujijima kirapfa. Gipfa kizize akanwa kacyo. Kimaze gupfa wa mugore n’umwana we batura muri urwo rugo, baratunga baratunganirwa.