igishwi n'inyamanza

19/10/2011 12:53

 

 
Igishwi kiti: "mbese ma, igituma bagukunda, jye bakanyanga, aho ugiye ntibakwirukane, aliko jye bakanyirukana !"

Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana ntyo."

Igishwi kiti: "mbese ko nkerebutse, ngashobora gushimisha abo mu rugo bose ! Nkumva ndetse ko ndi agahungu ! Aliko ibyo ntibabinkundire ?"

Inyamanza iti "ni koko da ! Urakerebutse wowe ! Uzi kandi n'ubwenge bwo kwitunga. Aliko ibyo byose ntacyo bimaze, utazi ubulyo bwo kubikoresha neza."


Isha y'umushi y'ishashi ishoka icitse ijosi.