igishwi n'inyamanza
19/10/2011 12:53
![]() Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana ntyo." Igishwi kiti: "mbese ko nkerebutse, ngashobora gushimisha abo mu rugo bose ! Nkumva ndetse ko ndi agahungu ! Aliko ibyo ntibabinkundire ?" Inyamanza iti "ni koko da ! Urakerebutse wowe ! Uzi kandi n'ubwenge bwo kwitunga. Aliko ibyo byose ntacyo bimaze, utazi ubulyo bwo kubikoresha neza." Isha y'umushi y'ishashi ishoka icitse ijosi. |