BAKAME IRUSHA INGUFU INZOVU N’IMBOGO

21/04/2018 13:45

Umunsi umwe Bakame yagiye mu ishyamba ihahurira n’inzovu. Inzovu irayibwira iti: mva imbere wa busa we! Bakame irayisubiza iti: aho ntiwagize ngo ubugabo ni ubunini? Niba utabyemera ngwino dusiganwe, urebe ko ntakurusha imbaraga. Cyagwa se kuberako uziko udashobora guterura ibyo biguru byawe ngo dusiganwe, enda dushake umugozi dukururane turebe urusha undi ingufu. Inzovu iraseka iti: nta soni kuvuga ibyo, uko ungana uko tugakururana ! Bakame iti: ubwo urabitinye rero uratsinzwe. Inzovu iti: mbega akagabo kirarira, Ceceka wa busa we. Iti: Ngaho nikagende kazane umugozi, ariko kamenye ko nzagashikuza rimwe nkakamanika mu giti, ibisiga bikakarirayo. Bakame iti : ndumva gutukana byo warabyize, ariko nidukururana nka kunesha uzangororera iki ? Inzovu iti: nzaguha inzoga mu kibindi, maze ugende uyisangire n’akagore kawe, kandi tuzuzura cyane. Bakame iti: impaka zizakemurwa ejo rero. Zimaze gutandukana, Bakame ihura n’impfizi y’imbogo irayibwira iti: amashyo mbogo. Imbogo irayisubiza iti: puuu! Sindamukanya nutugabo twimbwa nkawe. Bakame iti: uranyikorereje, tugiye guhiganwa, turebe urusha undi ingufu. Ngiye kuzana umugozi w’umurunga ukomeye, nfate umutwe umwe ufate undi, maze dukururane, turebe urusha undi ingufu. Imbogo iti: genda uzawuzane ejo, ningukurura nkakwiyegereza, nzakunyukanyuka nkugire ubushingwe. Nuko zombi zihana umukono ziragenda. Bakame iragenda ibwira umugore wayo iti: umva rero, wa mugore we, mbohera umugozi w’imigwegwe ukomeye cyane, najye ndatyaza icyuma, uhanagure n’inkangara, maze ejo nzakwereka aho tuzajya guhahira. Umugore ati: ko nduzi ugiye gutyaza icyuma, hari aho waba wabonye akaboga? Nuko umugore aboha umugozi muremure cyane, Bakame na yo ityaza icyuma cyayo. Bukeye bashyira nzira baragenda n’inkangara ku mutwe. 

Bageze mu ishyamba, urukwavu ruragenda no kwa nzovu ruti: nazanye umugozi, none fata uyu mutwe ngiye nywuzingura numara guhera ndi buguhamagare, nkubwire witegure uhamye ibirindiro. Inzovu iremera. Urukwavu ruragenda, rugeze hirya aho imbogo iri rurayibwira ruti: nguyu umugozi, jye nywukurura hasi, none fata uyu mutwe w’umugozi, ndawujyanye ningera kuwundi mutwe ndakubwira nti: ngaho, maze ushikame dukururane, turebe unesha undi. Imbogo na yo iremera. Urukwavu rumaze kuzirika umugozi ku nzovu no ku mbogo rujya hagati yabyo, rukoma akamo ruti: ngaho turabonanye. Shikama ukurure, utaza kumbeshyera ngo nagutunguye. Urukwavu rumaze kuvuga ibyo ruritaza rusanga umugore warwo aho yicaye n’inkangara. Buri nyamaswa iribwira iti: ka kontazi ngakurure nikamara kunyegera nkamene umutwe.

Nuko zirakurura, zirakurura, ibyuya birazirenga. Inzovu imaze kunanirwa icyuya cyayirenze iribaza iti: none koko ubunini bwaba ataribwo bugabo. Ko numva kakabwa kanshegeshe? Ya mbogo nayo aho iri ibihembe isigaye ibikuba ku butaka, urufuro rwayirenze, nayo ikibaza iti: ka kagabo gatekeyemwo amabuye? Naho bakame n’umugore we aho bicaye, bakaryana inzara bagira bati: koko ubunini sibwo bwenge.

 Agakwavu kabonye byahagira, amaso yabivuye imutwe, bigiye kunogoka, gatema umugozi. Uko byagakuruye nuko inzovu iragenda ikubita igitwe ku ibuye iraca. Imbogo na yo mu ruhande rwayo igiye kugwa irahenuka igwira ibihembe byayo, ibyikonyoreraho, birayica. Bakame na bakamekazi babibonye, bikoza hejuru, bibaka ya nkangara yazo, zigenda ziruka zegera intumbi zibyo bikoko. Nuko zirabiketagura nta cya cyuma zitwaje. Zirangije inyama zirayora zishyira mu nkangara, zirikorera zirataha. Bakame ikubita ikivugirizo iti: ntubona se ko ubugabo Atari ubunini. Bakamekazi iti: no gushaka neza bitera ishema.