AMAYERI Y’IHENE AYIKIZA KURIBWA N’IMPYISI

21/04/2018 13:26

Habayeho ihene ibyara abana benshi, bamaze gukura ijyana nabo kurisha. Imvura izakugwa, ihene ziri mu rwuri, zijya kwugama mu gikuku. Zihageze zihasanga impyisi ihabunze kuko yari irwaye ibinyoro. Izikubise amaso iti : murakaza mboga zizanye. Inzara yari yanyishe kuko iyirwara yanjye yambujije kujya kwihahira. 

Nyina imaze kumva ayo magambo y’impyisi yicira abana bayo ikijisho iti: turashize. Iti ariko muze kuntega amatwi ndababwira uko tubikika. Nuko nyina w’abana abwira impyisi ati : ese mukecuru, warwaye iki ? Impyisi iti mwana w’umukobwa, natewe n’ishyano ry’ibinyoro mbura ujya kunshakira umuti. Ihene iti : noneho ndaje, kandi uwo muti ndawuzi iwacu urahaba witwa mperezayo. Ngiye kwohereza umwana ajye kuwukuzanira. Impyisi iti: waba ugize neza. Ihene yohereza abana bayo babiri iti: nimugende muce umuti wa mperezayo. Ihene zirataha ntizagaruka. Bitinze yohereza indi iyibwira iti: ba bana barangaye, wowe nyaruka ujye guca umuti wa mberezayo. Uko ihene yohereza izayo, ikazibwira ityo, zose ziragenda zisubira imuhira. Noneho nyina w’ihene ibwira impyisi iti: nigiriyeyo njye kureba aho abana natumye baheze, ibyabana ntawabimenya. Nuko ihene iragenda nayo irahera. Ubwo impyisi yari itegereje ko ziterana zose ngo izirye. Ihene zose ziyicika zityo ku mayeri yo kujya gushaka umuti wa mperezayo. Impyisi ntiyumva ko mperezayo ari amarenga yo kugenda ugahera. Impyisi yarategereje imaze guhebura imenyako bayibeshye. Iribwira iti : buretse nkire ibi biburagasani by’ibinyoro, nazo za mvunamuheto z’ihene tuzatinda tubonane. 

Amaherezo impyisi imaze gukira, ijya kuzishakira mu ngo. Igira Imana itungukira ku rugo rwa za hene isanga ziziritse ku kigega. Irazibwira iti: nkaha ni he ? Murambeshya iki kandi ! Nyina w’ihene iratanguranwa ibwira impyisi iti: turabonanye koko. Ariko abagabo iyo bajya kurwana barabanza bakivuga, cyo ngaho twembi twivuge. Ihene irabanza irahebeba, irangije iti : ngaho nawe ivuge. Nuko warumpyisi ireba hejuru, ifungura urwasaya rwayo, irahuma. Abantu bumvise impyisi ihuma, baza biruka, bayihurizaho amacumu, barayica. Nyina w’ihene iravuga iti : kagwe uwabusa, turagukize. Nuko abana bayo barayegera zitamba ineza.