IKAZE

Murakaza neza k'urubuga rwakozwe na HARINDINTWALI Jean DAMASCENE warangije mw'Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali mw'ishami ry'ubumenyi, kuri uru rubuga muzamenyeraho byinshi bijyanye n'umuco nyarwanda (Imigani,ibyivugo;Amahamba;Imisango;urwenya n'ibindi....)

Amafoto y'udukuru two hambere

Items: 1 - 9 of 9

Utuntu n'utundi

wabona utaruzi ko

02/04/2013 19:16
Umukobwa utabeshyeka ntatereteka ..umukobwa udatereteka..ntabona umuhungu..umukobwa utabonye umuhungu ntabona umugabo..iyo atabonye ntashinga urugo ..iyo adashinze urugo ntabona umwana iyo afite umwana...aba igicibwa mu muryango ..iyo abaye igicibwa mu muryango..ubuzima bwe bumera nabi..iyo bumeze...

seka kuko birasekeje

26/03/2013 22:15
1. Rimwe umugore yahoraga yibaza ariko ntagire uwo abyerurira. bigeze aho biramurenga niko guhamagara umukozi wo mu rugo aramubaza ati niko nzajya ngura kirida nk'uko ngura ibiribwa? mbwira muzishyira he? umukozi aramusubiza ati nyamara ndarengana! njya mbona abana bawe aribo bazangiza!? kuko...

TUMENYE IRANGAMUNTU Y'URWANDA

17/03/2013 20:38
Irangamuntu yurwanda igizwe nimibare 16 igabanyije mumatsinda 6. nubwo iyo mibare ari myinshi kuyifata biroroshye kuberako harimo amatsinda adahinduka: ... itsinda rya 1:rigizwe numubare umwe iyo uri umunyarwanda ni 1 itsinda rya 2:rigizwe nimibare ine ihwanye numwaka wavutsemo itsinda rya...

WARI UZI KO

15/03/2013 14:51
Ihene,intama n’imbwa zagiye mu rugendo rwa kure.Nuko zitega imodokA(Taxi Minibus).Izo nyamaswa ziri hafi kugera aho zagombaga kuviramo Ihene ica mu idirishya irasimbuka igenda itishyuye.Noneho zigeze aho imbwa n’intama ziviramo,Intama irishyura neza irigendera!!Hanyuma imbwa yishyura amafranga5000...

IBIBAZO BISEKEJE

15/03/2013 14:15
Ngiye kubaha ikizamini, ugitsinda araba ari intiti! Banza usubize, ntukopere. Hanyuma urebe ibisubizo uze kwikosora. Urambwira amanota wagize. Kandi ntumbeshye. 1. Ufite Twiga (giraffe). Urashaka kuyishyira muri frigo. Urabigenza ute? Igisubizo: ufungura urugi rwa frigo, ukinjizamo twiga,...

ISI NTUYEMO

15/03/2013 14:06
Umwami yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu. Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni...

AY'URUKUNDO

15/03/2013 13:57
Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni uguhemukirwa(Déception). Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n'undi muntu nyuma...

INZIRA Y'URUKUNDO

15/03/2013 13:37
Uhura n'umuntu mutaziranye, mukaba inshuti zisanzwe, mukishimirana mugashiduka mwakundanye urukundo rugeze kure. Agukorera byinshi byiza ukamwimariramo, nyuma akajya rimwe na rimwe agukosereza ukababara ariko ukihangana kuko wamaze kumva utabasha kubaho adahari. Arakubabaza ukumva ibyiza ari uko...

UDUKURU TW'ABANA

uruyongoyongo n'isega

21/10/2011 22:18
  Uruyongoyongo n'isega Isega yamize igufwa liyihera mu nkanka, inanirwa kulyikiza.Itegera izindi nyamaswa yuko iliyikiza izayigororera bikomeye. Ako kanya hatunguka uruyongoyongo, rwohereza umunwa warwo mu kanwa k'isega, rukuramo lya...

nkunda ababyeyi banjye

21/10/2011 22:12
  Nkunda ababyeyi banjye Nkunda ababyeyi banjye kuko ali bo bambyaye. Ababyeyi banjye barankunda kandi bakandera neza. Bangabulira neza igihe cyose nshonje. Iyo nkeneye umwambaro barawungulira. Data na mama barababara cyane iyo ndwaye, maze bakihutira kunjyana...

ikiganiro

19/10/2011 13:19
    - Nyiramayonde bilibili - Yabyaye umwana bilibili - Amutuma ku ruzi bilibili - Ifi iramutwara bilibili - Iyo ntiyali ifi bilibili - Yali intabaza bilibili - Itabaza umugore ku muguruka - Itabaza isandi ku itaka - Kabe gato...

twirinde guhemuka

19/10/2011 13:18
    Abantu babili bagiye mu ishyamba, umwe abwira undi ati: "niduhura n'inyamaswa y'inkazi, nijya kukulya ndagutabara, nawe nubona ije kumfata, untabare." Undi aramusubiza ati: "ni byiza." Ako kanya, babona intare igobotse mu ishyamba. Wa...

umwana n'isega

19/10/2011 13:15
    Kera haliho umwana waragiraga intama za se. Iminsi yose akajya avuga, ati "isega ije kuntwara we !" Isega ije kuntwara we !" Ali ukwikinira gusa. Iminsi yose agahora akura abantu ku milimo baza kumutabara, bagasanga akina gusa. Bukeye babonye...

igishwi n'inyamanza

19/10/2011 12:53
    Igishwi kiti: "mbese ma, igituma bagukunda, jye bakanyanga, aho ugiye ntibakwirukane, aliko jye bakanyirukana !" Inyamanza iti: "mbese, urabaza ikibitera? Ni uko hose bavuga ko uli igisambo, ukiba ibyo bataguhaye. Aliko jye sinkubagana...

umusore n'umwana w'inkima

19/10/2011 12:46
    Kera haliho umusore wali ufite umwana w'inkima. Wa musore abwira inkima ye ati: "ngwino nkima yanjye, nkwigishe kwicara neza !" Inkima iramusubiza iti: "ubungubu ndacyali mutoya! Ikiruta ni uko waba uretse ngakura." Wa musore arayisubiza ati: "si...

umushwi n'akayongwe

19/10/2011 12:40
    Agashwi gato kakundaga gusuzugura nyina kakajya gutoragura. Ntigatekereze ibya nyina. Aliko we agahora akabuza. Yakundaga kwibaza ati: "mbese umunsi ako kana kanjye kahuye n'akayongwe, bizamera bite ? Kazapfa nta kabuza." Umunsi umwe gahura...

inka ya nyangara

19/10/2011 12:34
. Kera hali umuntu witwaga Nyangara. Yamaze imyaka myinshi mu gihugu. Yali atunze inka imwe gusa. Aliko nta mwana yagiraga. Igihe agiye gupfa, abura uwo araga ya nka. Agiye gupfa abwira abagabo ati: "iyi nka yanjye nimuyilya muzayishyura iteka maze gupfa." Abagabo bati: "...

UDUKURU TUGUFI

Abana babi

21/10/2011 22:34
  abana babi yohani na yozefu bali bavuye kuvoma. igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka yohani na yozefu. yohani, ati: " yozefu...

Dutahe iwacu

21/10/2011 22:33
  dutahe iwacu abalimu nibamara kudusezerera, duhere ko dutaha. nitugera mu mayira, tureke kugira aho duhagarara, kuko iwacu baba bifuza kutubona. nitugera iwacu, tubasuhuze neza. nitumara kuruhuka gato, dusabe akalimo ko gukora, tugakorane...

Turajijuka buhoro buhoro

21/10/2011 22:31
  turajijuka buhoro buhoro turajijuka bikomeye, kuko dusobanura neza ibi dusoma. ubu rero tugiye kuba abana bafitiye igihugu akamaro. gufutura ibi dusoma, bizatuma duca ubujiji, abatazi gusoma bagifite. ubujiji buzacika, bitewe no gufutura ibi...

isake na sakabaka

21/10/2011 22:30
  isake na sakabaka isake yagiye guhaha, ivuyeyo ihura na sakabaka. isake ikubise sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. sakabaka ibaza isake, iti: "uhahiye he? barahaha bate?" isake irayisubiza, iti: "duhahiye i bugoyi, aliko birakomeye!!...

Imana

21/10/2011 22:30
    aho muzi ko ibi tubona ali imana yabihaye kubaho? ni yo ituma bikura, ni yo ituma bihumeka, ni yo ituma bibaho, ni yo ibitegeka. imana rero, ni yo idutegekera ubuzima. imana iruta kure ba data na ba mama. iruta ba sogokuru na ba sogokuruza, kuko ali...

sehene

21/10/2011 22:28
  ihene dore ihene ya sehene. kariya kana mubona, ni sehene uyiragiye. ayiragira neza, yataha bakayimukamira. amata yayo bayita amahenehene. ayo mata afite akamaro: bayaha abana bakili bato, kuko abamerera neza. abamerewe nabi na bo arabavura,...

urulimi

21/10/2011 22:28
  urulimi urulimi rufite akamaro kanini. rutuma tuganira, tukagaragaza ibitekerezo dufite mu gihe tuvuga, tukanabisobanura. ibikoko birarugira, aliko bivuga uko imana yabihaye. utite urulimi ruzima, avuga neza. akana gato ko, kavuga...

amagi

21/10/2011 22:26
  amagi amagi na yo afite akamaro kanini, ali ku bana, ali ku bakuru. uwariye amagi, ahora akomeye, amerewe neza. uriye amagi abili, aruta uriye igitoke kinini. koko amagi afitiye umubili akamaro. amagi avura abana bakorora, iyo bayariye ali mabisi, atera...

umuceli

21/10/2011 22:26
  umuceli umuceli bawutera aho amazi ali mu bibaya, aliko si mu mugezi hagati. iyo weze barawusarura, bakawuhura, bakawugosora. umuceli weze neza urererana. iyo bamaze kuwugosora, bawuhunika mu magunira, bakawubika ahameze, neza, ukaba wahamara igihe kirekire...

umutima n'amaraso

21/10/2011 22:25
  umutima … amaraso dufite umutima uterera mu gituza. uwo mutima utera igihe tugifite ubuzima. ni wo ugabura mu bice dufite. ayo maraso ni yo alimo ibituma umubili wacu ubaho. iyo umutima utera nabi, tuba tumerewe nabi. kuvura umutima biragora, aliko...

Voma vuba

21/10/2011 22:24
  voma vuba voma vuba uze tuzamuke bulije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi, kuko bafite abakozi bazabubakira urugo. gira vuba tuzamuke, iwacu batadutegereza igihe kirekire, bakaza kuduhamagara. ikorere dutahe, dore abana batiga bali...

Gukina

21/10/2011 22:22
  gukina isaha yo gukina irageze.haguruka neza, sohoka buhoro udakubagana. nugera mu kibuga, utegereze amategeko abalimu baguha. ubu tugiye gukina. itegure gukina neza. gukina bigufitiye akamaro, kuko bikomeza umubili wawe, bikawuha kugira ubuzima...

BANA DUSOME

INKA

23/09/2011 15:57
 Inka zifite akamaro cyane. Mu Rwanda, inka ziruta ayandi matungo. Amata yazo bayakuramo amavuta, kandi bakayanywa. Irapfa bakayilya. Uruhu bakarucuruza. Kera iyo batarucuruzaga, rwavagamo imyambaro. Amahembe yabikaga ibintu : inzuzi, amafaranga. Ikinono bagikuramo inyama...

So ni nde?

23/09/2011 15:56
So ni nde? Kazitunga. Gira so tunga ? Tunga gege. Gira so gege? Gege amahina. Gira so mahina ? Mahina byavu. Gira so byavu ? Byavu abagabo. Gira so bagabo ? Bagabo ilindi. Gira...

turate u Rwanda

23/09/2011 15:53
 Intero : 1. Turate Rwanda yacu itatse inema, Rwanda yacu nziza gahorane ishya, Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema, Hose baraguharanira !... Inyikilizo : Rwanda nziza...; Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga, Rwanda nziza... Abawe baguhaye impundu. 2. Ufite ibirunga nka...

umubyeyi araga abana be

23/09/2011 15:46
Bana banjye, ntimubuze isambu yo guhinga, ubunebwe ni bwo gusa buzabatera. Umunsi umwe, umubyeyi wali ufite abana benshi, yumvise ko agiye gupfa, arabahamagaza. Arababwira ati: «mwilinde kugulisha isambu twasigiwe n'ababyeyi bacu. Muli iyo sambu, hahishemo ibintu byinshi. Igihe cyo guhinga...

urukwavu n'inturo

23/09/2011 15:43
Urukwavu rwalihoreye rusanga inturo, ruti: «ko mfite ubwenge bwinshi bwankiza, none hagira ikiza kutwica wamera ute?» Inturo irarusubiza iti: «mfite ubwenge bumwe gusa, aliko ndakeka ko bumfitiye akamaro.» Muli ako kanya bibona amasega aje kubilya. Inturo yulira igiti. Urukwavu rugerageje...

urukwavu n'umukecuru

23/09/2011 15:38
Haliho umukecuru akagira umukwe we kure. Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w'irobe n'umukuzo w'inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze alikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruli ku zuba. Urukwavu rumubonye, ruti: "Tura ! tura tura nyogoku! Tura...

Intama na bihehe

23/09/2011 15:29
 Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziliye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, ilivugiza. Bihehe irahunga. Ihura n'intama. Bihehe iti: "wa mugabo we, urava he?" Intama iti: "ndava i Nyanza." Bihehe iti: "hali mateka ki? " Intama iti: "hali iteka lica...

IHENE

23/09/2011 15:25
Ihene igira umubyimba muremure. Uruhu rwayo rugira ubwoya bugufiya. Ku kananwa igira ubwanwa. Ku mutwe hali amahembe abili asubiye inyuma kandi akomeye. Ihene ikunda kulya ibilyo byiza gusa, ikunda kulya ibyatsi bibisi. Iyo igiye mu mulima irona cyane. Ihene ni itungo ligilira abantu...

Inka n'intare

23/09/2011 15:17
Intare yali ifite iliba n'icyanya mu ishyamba. Amapfa aratera ubwatsi n'amazi birabura. Inka ijya mu ishyamba n'inyana yayo, yiba ubwatsi n'amazi by'intare. Inyombya ivuza induru, iti «amazi y'intare ! amazi y'intare !» Intare iraza, inka irahunga. Bukeye inka isubira kwiba. Inyombya...

TWONGERE TWIYIBUTSE

Injangwe yacitse umulizo

21/10/2011 23:06
  Injangwe yacitse umurizo Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n'umutego uyica umurizo Ihura n'izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti « mfite ijambo rimwe mbabwira.» Izindi ziti « tuguteze amatwi. » Na yo iti « imirizo yacu iraturushya...

Umubiri w'umuntu

21/10/2011 23:05
  Umubili w'umuntu Umubili w'umuntu ugira ibice bitatu by'ingenzi: umutwe, igihimba, amaboko n'amaguru. Ubamo kandi amagufwa menshi. Ibice by'umutwe ni uruhanga, izuru, umunwa, amaso, imisaya, amatwi, amatama n'akananwa. Muzi akamaro k'ibyo bice...

Imbwa n'igisambo

21/10/2011 23:04
  Imbwa n'igisambo Nijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka. Nyir 'urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. . Igisambo kibonye ko...

Karyamyenda

21/10/2011 23:03
  Karyamyenda Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati " jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura. " Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose. Undi munsi ajya mu...

Intare n'imbeba

21/10/2011 22:59
  Intare n'imbeba Intare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y'intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare. Intare ikangutse ifata akaguru k'imbeba. Imbeba...

Urukwavu n'umuhari

21/10/2011 22:54
  Urukwavu n'umuhali Urukwavu rwuzuye n'umuhali. Bukeye rurawubwira ruti « ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.» Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti « ko ntazi.kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte ?...

Mvuye kwa masenge

21/10/2011 22:52
  Mvuye kwa masenge Gahigi na Gahutu baraganira. Gahigi avuye kwa nyirasenge utuye i Kigali none aratekerereza mugenzi we ibyo yabonye. Ageze mu mwaka wa gatanu, na we Gahutu ali mu wa gatatu. Gahutu: - Uraho Gahi ! Gahigi: - Uraho Gahu...

Umuyaga n'izuba

21/10/2011 22:51
  Umuyaga n'izuba Umuyaga n'izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti « ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko na we...

Ikinyabupfura ku ishuli

21/10/2011 22:49
  Ikinyabupfura mu ishuli Umunyeshuli warezwe neza usanga anogeye bose, kuko bamusangana ingiro n'imvugo bishimishije. Usanga yubaha abakuru, abana neza n'urungano n'abamugwa mu ntege. Mbese imyifatire ye ali nta makemwa. Mu ishuli, iyo amaze...

Nzakunda kujya mw'ishuli

21/10/2011 22:47
  Nzakunda kujya ku ishuli Nzakunda kujya mu ishuli, mpigire ubumenyi bwo gufindura ibyanditswe, bityo mbe mvuye mu mubare w'abatazi gusoma no kwandika. Nzahigira imyuga n'ubundi bukolikoli. Ningera mu ishuli nzitonda nige nshyizeho...

IBIRIMO

ibisakuzo

28/08/2011 12:36
  Nyiramahenagurwa-Urutare rwo ku nzira. Mugongo mugari umpekera abana.-Urutara (uburiri) Wambukije umwami utagira amaguru-Urusyo. Nagutera Rutare rwa Sebayanda rwasa ingimagihumbi-Urusyo. Mweru n'iyayo-Urusyo n'ingasire. Kwa Bukoco barakocagurana-Urusyo n'ingasire. Igira...

IMPYISI N'IMANA

26/08/2011 09:06
Impyisi yari hamwe n'izindi nyamaswa, maze irebye umulizo wayo isanga utameze nk'uw'izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kuzajya kubaza Imana icyatumye iyiha umulizo mubi kandi udasa n'uw'izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira; bucya yageze ku Mana. Irayibwira, iti « Nyagasani, ntiwambwira...

Amahamba y'Abungeri b'Ingurube

26/08/2011 08:56
Inzovu y'urwijiji rukabije ubujorojoro Iya rujegeza-bijumba rwa semitabo, Noneho amavubi arayarika mu bikobokobo, Kira nyumba ya rukara rwa Majoro! Rujugitira-bijumba rwa njunditse ibika, Imvubu y'icyagane ya ruhungabanya-bitebo, Isigaye itengerana umuraru wose ugatigita Ikaba iya Rutare...

Umugani wa ngunda

25/08/2011 23:45
Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y'i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n'imirima ku Nyundo ya...

Imisango Isekeje

25/08/2011 16:33
Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mw’ ijambo avuze Uti:” byagenze bite...

Umugani wa Petero nzukira

25/08/2011 15:30
Umunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy'urwanaga kugera mu mataha y'inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni...

Umugani wa cacana

25/08/2011 15:28
Umugani wa cacana Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati « yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n'umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n'i Gatovu kwa Rukangamiheto...
Items: 61 - 67 of 67
<< 1 | 2 | 3 | 4

Poll

Mwishimiye Ko Uru Rubuga Rugumaho?

Yego (10)
67%

Oya (5)
33%

Total votes: 15